Umuhanzi Trey Max uba muri Amerika akomeje kurwana urugamba rwo kuzamura muzika nyarwanda

Manzi Fred uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Trey Max, akomeje kurwana inkundura aho aba muri Amerika ngo abashe kugeza ku banyarwanda umuziki uri ku rwego rwiza nyuma y’igihe avuye mu Rwanda akajya kuba ku mugabane wa Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika.

Nyuma yo kwiga mu Rwanda amashuri ye abanza ndetse n’ayisumbuye, Tey Max n’umuryango we berekeje muri Amerika mu mwaka wa 2011 aho bahise bajya kuba muri Leta ya Georgia mu mujyi wa Atlanta, aha muri Atlanta rero akaba ari naho yatangiye guhurira n’abantu bakora muzika ndetse n’abahanzi bamwe na bamwe bakomeye,  biza kumufasha gushyira ahagaragara impano yabwiwe kuva kera ko afite yo kuririmba.

max

Kugeza ubu uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yiyemeje gufatanya na bagenzi be bahuriye muri muzika nyarwanda bagafatanya kwereka amahanga ko abanyarwanda bashoboye umuziki, Trey Max ubu akaba amaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu harimo iyitwa Party Day, iyitwa Garuka ndetse n’iyitwa Iwacu, ariko akaba ashaka kuvugurura uburyo yakoraga muzika ye maze akayigeza ku rundi rwego, anaboneraho gushimira abamushyigikiye abizeza ko ibyiza birenzeho biri imbere.

max

N’ubwo Trey Max afatanya muzika n’akazi ke gasanzwe ndetse akanabivanga no gukurikira amasomo ye, ahamya ko abasha kurwana urwo rugamba kandi akaba azabikomeza byose akabibonera umwanya bikagenda neza kuko byose abikora abikunze, by’umwihariko muzika akaba agenda ayigenera akanya kihariye kuburyo yizeye ko azageza kure impano ye.

REBA HANO INDIRIMBO IWACU YA TREY MAX

Manirakiza Théogène

kuwa: 28/01/2015 na: Manirakiza Théogène

Ibitecyerezo byatanzwe

AUGUSTIN ● Apr 22nd 2016, 14:27
Komerezaho Musore , naho abacuruza amagambo Ntibakaguteshe umwanya
rukundo bruce ● Feb 23rd 2015, 18:41
Turagushyigikiye trey max abamagambo ntaho bajyababura kabisa komerezaho
rukundo bruce ● Feb 23rd 2015, 18:40
Turagushyigikiye trey max abamagambo ntaho bajyababura
rukundo bruce ● Feb 23rd 2015, 18:40
Turagushyigikiye trey max abamagambo ntaho bajyababura
ngabo danny ● Feb 22nd 2015, 21:24
trey max go ahead turagushigikiye tukurinyuma
Emmy ● Feb 4th 2015, 10:12
ARIKO KUKI ABA CONGOMANI BIYITA BANYARWANDA ATARIBO UYUWIGIZE UMUNYARWANDA YIGIYE MUNKAMBI YA (KIZIBA ) NYUMAYAHO BAJE GUHABWA ESTARATION BANJANWA MURI U.S.A NONENGO NU MUNYARWANDA BYAHE BYOKANJYA UBUSE UDAKUNZE IGIHUGU CYE YAKUNDI CYABANDI NJYUBANDIKIYE NAKURANYE NUYU MUSORE MVUGA IKINYARWANDA ARIKO SINDU MUNYARWANDA GUSA NA KURIYE MURWANDA
T Raw ● Jan 28th 2015, 22:38
Courage Umusore ntugacike intege!!
robert niyo ● Jan 28th 2015, 21:08
Fred komerezaho kandi nudacikintege uzabigeraho kuko gushaka nugushobora!!!!